Mu Rwanda hageze imodoka zidakoresha kontaki
26/11/2011 20:10Nyuma y’igihe kitari gito yari imaze ibagezaho imodoka zitandukanye nka Suzuki, Isuzu, Land Rover ndetse na Ford ; sosiyete ya RwandaMotor Ltd ku bufatanye na Rwanda Auto Ltd, yagejeje mu Rwanda imodoka zo mu bwoko bwa Hyundai, zikoresha ikoranabuhanga ku buryo zidakenera urufunguzo rwa kontaki.
Ibi ni ibyasobanuwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubufatanye hagati ya RwandaMotor na Rwanda Auto isanzwe ifitanye amasezerano na Hyundai ; umuhango wabereye i Gikondo ku cyicaro cya RwandaMotor kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo ; aho Seokgeon Lee Umuyobozi mukuru wa Hyundai mu Karere k’ibiyaga bigari ; yavuze ko izi modoka zikoresha ikoranabuhanga rya ‘smart key’.
Smart key ni urufunguzo rutandukanye n’izindi dusanzwe tuzi kuko iyo nyir’imodoka ayicayemo afite rwa rufunguzo n’iyo rwaba ruri mu mufuka cyangwa mu gikapu, imodoka irarwumva (detection) hanyuma igikurikiraho ni ugukanda kuri boutton/button yabugenewe, imodoka nayo igahita yaka ityo. Seokgeon akomeza avuga ko izi modoka zifite udushya twinshi ndetse ngo ntizishobora no kwibwa, keretse wenda gutizwa.
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye na Hugues Lefebure, Umuyobozi Mukuru wa RwandaMotor ; twamubajije niba bizeye isoko rihagije ry’izi modoka za Hyundai, Hugues yadusubije ko izi modoka ubwazo zigurisha kubera ukuntu ari nziza.

Hugues yagize ati : “Hyundai ni sosiyete y’Abanyakoreya y’Epfo, bakora imodoka nziza kandi zizewe. Duha agaciro imodoka nziza kandi zishobora kubonerwa ibyuma nsimburangingo (pieces de rechange) bihagije n’abatekinisiye b’inzobere. Ntabwo rero dutewe ubwoba n’isoko ry’izi modoka”.
Yakomeje avuga ko ku rwego rw’Afurika Hyundai y’Abanyakoreya y’Epfo ihanganye bikabije na Toyota y’Abayapani ; ngo kuko Toyota irusha Hyundai isoko kubera imodoka zo mu bwoko bwa Pikapu (Pick Up) zifite isoko rinini.
Mu kibazo kijyanye n’igiciro, Umuyobozi mukuru wa RwandaMotor yatangaje ko ibiciro bidakanganye kuko ahanini usanga ifaranga rikoreshwa mu gihugu cya Koreya ridahindagurika ; bityo ngo n’ibiciro bya RwandaMotor ni uko. Izi modoka zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18 na 20 z’Amanyarwanda bitewe n’imodoka umukiriya yifuza.
Imodoka za Hyundai zazanwe na RwandaMotor zifite udushya twinshi dore ko zifite uburyo bw’ubwirinzi buzwi nka ‘Air bag’ ku mpande zose. Mu mamodoka menshi bisanzwe bizwi ko ‘Air bag’ iba imbere ku mwanya w’umushoferi no ku ruhande rwe. Ibi rero niko bimeze kuri izi modoka nshya zazanwe mu rw’imisozi igihumbi, ariko zo zifite akarusho kuko uruganda Hyundai rwasanze ari ngombwa ko rutekereza no ku mutekano w’abicara ku myanya y’inyuma, nabo bashyiriwemo ‘air bags’ ziri ku mpande z’inzugi.
Ku bijyanye n’umuziki, izi Hyundai nshya zibasha kwakira ibikoresho bya ‘Apple’ nka iPhone na iPod. Zifite kandi radio isanzwe, zisoma MP3, flash disk n’ibindi. Zifite kandi uburyo bwemerera umuntu gusharija telefoni.

Umuyobozi wa Hyundai/East Africa, Seokgeon Lee avuga ko ashishikariza Abanyarwanda kugura izi modoka. Lee yagize ati : “izi modoka ni Inyafurika (African model), zakozwe hakurijwe imiterere n’imihanda yo muri Afurika. Ni byiza rero ko umuntu yagura izi zazanwe na RwandaMotor nizo zikomeye, iyo ugiye kugura izo mu mahanga ntabwo uba uguze izijyanye n’iwanyu. Imodoka dukorera Abanyamerika sizo dukorera Abongereza, inyafurika zo zikorerwa I Dubai”.
RwandaMotor ni umutungo wa sosiyete yo mu gihugu cya Luxemburg yitwa OGEPAR.


———
Back