Hakozwe kamera itahura niba umuntu ari kubeshya
26/11/2011 20:17
Iyi Kamera(camera) ifite uburyo bwo gukusanya amashusho mu buryo buhanitse aho izahuzwa n’uburyo bundi buzwi nka ‘imagerie thermique et algorithmes’ bubasha kugaragaza ishusho mu buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse ku buryo umuntu ubeshya azajya anyomozwa bitagoranye nk’uko BBC yabitangaje.
Abashakashatsi bakoze iyi Kamera bavuga ko bagiranye ubufatanye n’ubuyobozi bw’abakora ku mipaka y’ibihugu bo mu gihugu cy’u Bwongereza(les services de douanes britanniques) bityo nyuma bikazakoreshwa ku bibuga by’indege ndetse no mu batanga serivisi z’abinjira n’abasohoka.

Imikore y’iyi Kamera mu rwego rwo gutahura umuntu uri kubeshya ijyanye no kwitegereza ndetse ikamenya imihindagurukire y’umubiri ikaba yibanda kureba uko imvamutima zigaragara inyuma, uko amaso agenda ahindagurika, iminwa uko inyeganyega ndetse n’imikorere y’ingoyi byakarusho iyi Kamera ibasha kubona impinduka zitaboneshwa amaso nko kubyimba kw’imitsi yo mu jisho bityo ikabasha kubona neza niba uvuga ari kunyuranya n’ukuri afite.
Urubuga 7 sur 7 twakuyeho iyi nkuru ruremeza ko amakuru atangwa n’iyi kamera n’ubwo atakwemezwa 100% ibisubizo itanga aba ari ukuri kugera ku mpuzandengo ya 90% nk’uko umwe mu bakoze ubu bushakashatsi bwabigaragaje.
———
Back