IMBERE HEZA

Gatonde:Igisasu cyaturikanye abana batatu

03/02/2012 00:43

    

 

Hari mu masaha ya nimugoroba ku itari 2 gashyantare 2012 mu mudugudu wa Rwantonde, akagali ka Gatonde ho mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma ubwo igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikanaga abana batatu bari baragiye barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga.

Aba bana bakaba bari baragiye ihene mu ishyamba. Umunyamabanaga nshingwabikorwa w'aka kagali ka Gatonde, Amani Faustin, yavuze ko icyo gisasu gishobora kuba cyaratakaye mu gihe cy'intambara kuko muri iryo shyamba cyaturikiyemo nta bikorwa byahakorerwaga.

Muri aba bana batatu babiri nibo bakomeretse Umwe muri bo witwa Ndayizeye (mwene Ngarukiyintwari ) akaba ariwe wakomeretse cyane mu maso nk'uko tubikesha Kigalitoday. uyu mwana akaba yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibungo.

Bari kumwe na Mucyo w'imyaka 10 ndetse na Tuyizere ariko uyu we amaze kuvurwa akaba yoherejwe iwabo kuko atari ameze nabi cyane. Aba bana babiri batakomeretse cyane bavuze ko ubwo babonaga iki gisasu bagifashe baragihondagura ngo barebe ikirimo imbere ariko ntago bari baziko ari igisasu.

Abaturage bo muri aka gace bakaba batangaje ko ari ubwa mbere haturikira igisasu.Bityo abaturage barasabwa kuba maso kandi bakigisha abana kudakubaganira ibyo babonye byose by'umwihariko ibyuma babonye batabizi.

 

Back

Search site

A.E.R.G RUBONA - HUMURA