UBUHAMYA BWA BISANGABAGABO Hassan
UMWIRONDORO
AMAZINA: BISANGABAGABO Hassan
PAPA: NSENGIYUMVA Innocent
MAMA: BERIMFURA Bérine
NAVUTSE: Le 29/09/1984
AHO NAVUKIYE
INTARA: Iburasirazuba
AKARERE: Ngoma
UMURENGE: Kibungo
AKAGARI: Gatonde
UBUZIMA BWA MBERE YA 1994
Nk’uko nabivuze haruguru mu mwirondoro navutse mu w’1984 mvukira mu cyahoze ari
perefegitura ya Kibungo, Komini ya Kigarama, Segiteri ya Rubona, Selire ya Nyagatovu.
Ubu nyuma y’imihindagurikire y’ intara n’ uturere byahindutse Intara y’ Iburasirazuba,
Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo.Navukaga mu muryango w’abana 6 nkaba
nari umwana wa 3.Muri bo ariko twari dusigaye turi abana 4 gusa, abandi 2 bari barishwe
n’ urupfu rutunguranye, abo bose twavukanaga kuri mama kuko papa yari afite abagore
2. Abandi twavukanaga kuri papa bari abana 9, muri abo bana bose uko twari 15 tuvuka
ku ba mama 2 hari hasigaye abana 13 none ubu dusigaye turi abana 4 n’ababyeyi bacu
hasigaye mama wenyine. Umuryango wanjye rero naciye akenge nsanga babanye neza
ari aho papa yavukaga ndetse ari n’aho mama yavukaga bose bari babanye neza n’
abaturanyi babo kuko baragabiranaga kandi bagasangira akabisi n’agahiye ariko guhera
mu mwaka wa 1990 sinzi icyateye mu baturanyi batangira kwibohora cyangwa
kwiyomora ku miryango yacu ngo turi abatutsi, ari yo navukagamo.
Muri make rero mu mwaka wa 1990, nari mfite imyaka 6 ariko nabonaga ibikorwa hirya
no hino mu by’ukuri simenye kubisobanukirwa kubera n’ubwana ariko ababyeyi banjye
bakambwira bati« mwana wacu uritonde dore turugarijwe »jye nkumva ko nyine ari
uguhana umwana bya kibyeyi bisanzwe ariko babaga bangira inama bitewe n’ ibyo
babonaga, harimo itotezwa bagirirwaga nko kurogerwa amatungo ndetse n’abana,
n’abayobozi bahoraga bababwira ngo barabibikiye igihe kizagera,ubwo simenye icyo
bashakaga kuvuga ariko icyo bavugaga narakibonye muri Mata 1994 ubwo iyari Mata
yahindutse Maraso. Ku giti cyanjye,itotezwa nagiriwe ni uko nkimara gutangira mu
ishuri ribanza rya Rubona badusabaga ko abatutsi duhaguruka mu ishuri twahaguruka
abandi bana bakadukwena kandi twataha mu nzira bakagenda batubwira ngo
baratwibikiye,ngo turi inzoka ,inyenzi n’ibindi ariko jye nabyumva bikambabaza cyane
kandi bakagenda baturirimbira za ndirimbo za Bikinde nka Tubatsembatsembe n’izindi.
IBIMENYETSO BYAGARAGAZAGA KO JENOSIDE
YATEGURWAGA.
Nshingiye ku byo niboneraga n’amaso n’ ubwo nari muto ni za meeting zakorerwaga ku
kibuga cya Rubona zabaga ari iza MRND, ugasanga harimo akavuyo hakaba ndetse
n’abahakubitirwa,ikindi kandi ni amabarura yakorwaga muri Selire y’abatutsi batuye
muri Selire ndetse n’ urugomo rw’insorasore za MRND,MDR POWER ndetse na CDR
POWER kimwe n’andi mashyaka. Izo nsorasore zari zaratojwe ibya gisirikare ari byo
byanaviragamo guhohotera abantu kuri za centres ndetse no kubategera mu mayira
bakagirirwa nabi ari byo gukubitwa, kwamburwa ubusa ndetse no kwamburwa
amafaranga cyangwa kurogerwa amatungo n’ abana bikozwe n’abaturanyi, ikindi kandi
harimo itegurwa ry’ intwaro zakoreshejwe nk’ impiri bitaga Ntampongano
y’umwanzi,imipanga ,amagerenade yacuruzwaga andi atangirwa ubuntu kuri za centres
hose ndetse n’ imbunda.
IGIHE CYA JENOSIDE
Mu gihe cya jenoside ndahera ku itariki ya 6 Mata 1994 mu ijoro nka saa tatu niho
numvise mama avuga ngo noneho turazibandwa tuziganisha he? Ubwo mu gitondo
buracya nko mu masaha ya saa mbiri amanukana isafuriya nini twatizaga abafite
urubanza runaka ,ajya ku baturanyi twari duturanye ari ho kwa Kanyamugenge ajya
kubafasha mu myiteguro y’icanura cyangwa ikiriyo cy’umukobwa wabo wari umaze
iminsi yitabye Imana witwaga Mukabutera,ubwo na njye ansiga mu rugo anshyiriyeho
inkono y’ubushaza ngo ncanemo ,hashize umwanya aragaruka ashyiraho igitoki,
nkomeza gucanira inkono asubirayo kubafasha .Inkono ihiye dutegereza mama ubwo nari
na murumuna wanjye Baribaza Jean Pierre na mushiki wanjye Mukandahiro,papa we
ntawari uhari kuko yari ari mu rundi rugo ari naho yari arwariye.
Bimaze kugera mu ma saa saba z’ amanywa ,mbona mama azamutse yiruka cyane ati
«turashize bana banjye», nta kindi yakoze gusa ni uko yahise afata mushiki wanjye ari
we wari muto wari ufite imyaka 2 akinga urugi rw’ inzu na njye mfata murumuna
wanjye, n’igikoni dusiga kirangaye atumanura mu nsi y’ urugo hafi y’umusarani tujya
mu rwina twataragamo ibitoki twirenzaho amakoma ,ubwo mu kanya gato nk’iminota 2
igitero kiba kigeze mu rugo giturutse inyuma y’urugo ahantu hari inzira ituruka mu
ibanga ivuye kwa Bihigimpondo Prudence na Rwabuhungu ari ho bari bavuye kubica
baturutse ku kabari bari bakunze kwita kwa Bamonyo no ku murindi bari bakunze kwita
kwa Sakumi .
Bakimara kuhagera baravuze ngo baraducitse sha ariko umugabo bari kumwe
Kayibanda umuhungu wa Kanyamugenge, ari na we wari waburiye mama arababwira ati
«buriya wabona bari kwa Ntezimana» ari we bakundaga kwita Gituza dore ko Berina
akundana na Mukagatare umugore wa Ntezimana.Ubwo bamena urugi kuko rwari
rwabananiye kurukingura kubera nta rufunguzo rwa selire yarwo bari bafite batwaramo
ibyo mu nzu byose barangije bakomeza inzira y’imbere y’urugo ica mu nsi yo kwa
Gatarayiha na we wari wagize ubwoba kuko yari yaraturutse muri Tanzaniya bavuga ngo
ni umunyambo, na we yari yihishe n’ umugore we mu rutoke rwari rwararaye mu nsi y’
urugo rwabo, icyo gitero kigenda gityo kiyobejwe n’uwo mugabo Kayibanda.
Bamaze kugenda ni bwo mama yagiye kureba ko hari icyo baba basigaje twe adusize
muri rwa rwina asanga nta na kimwe uretse umwenda w’ umukenyero umwe wonyine
wari wasigaye barimo kubirwanira arawuzana, ubwo bimaze kuba mu ma saa kumi,ubwo
wa mugabo Gatarayiha yaje kureba ko batwishe asanga turi mu rwina, hashize umwanya
ubwo na Kayibanda aragaruka aratubwira ati “rero dore ibintu birakomeye murebe aho
mujya kwihisha kure kuko bababonye babica n’ubu mbasize kuri centre abandi barimo
gukwikira impiri mo imisimari, abandi batyaza imihoro n’umunyu kuri kano (aho
bavoma).”
Ubwo yahise yigendera, mama na Gatarayiha baravuga bati rero reka turebe aho tujya
kwihisha batagaruka bakatwica, tujya mu rubingo rwari hafi aho kuko hari ku manywa.
Bumaze kwira tuzamuka mu ibanga tujya mu mwobo w’inyaga tuba ariho turara. Ariko
bimaze kuba n’ijoro, nka saa cyenda twumva induru mu ibanga naho ni inka barimo
kwirukankana bazitema ibitsi bagabagabana.
Bimaze kuba nka saa kumi n’igice z’ijoro mama aravuga ati reka noneho njye no kureba
n’iwacu ko haba hari uwasigaye, nibwo twazamutse tugera kwa Rwakejo ariwe
umuhungu we yari yararongoye umukobwa mama abereye nyina wabo ariko uwo
mukobwa yari yarapfuye, batubonye baratangara bati ariko noneho barabica dore
byakomeye, kuko bari bazi ko twapfuye.Ubwo baduha igikoma nacyo kiratunanira.
Hashize akanya nka saa moya mama ati ndashaka kujya kureba ko iwacu hari uwasigaye
kandi n’abana banjye sinabasiga, aho nzagwa nabo bazagwe aho.Ubwo Gatarayiha
n’umugore baramanuka basubira murugo kuko bo nta n’ubwo bari basenyewe. Hashize
akanya mama aradushorera tugana aho avuka kureba ko hari uwasigaye, turagenda tugeze
ku musozi w’aho bita Gahushyi mama asigara aganira na Mukamurangira wo kwa
Simoni, maze jye manuka niruka njya kwa nyogokuru,ngezeyo nsanga baricaye
nyogokuru na ba marume 2 naho undi marume bari baturanye yari iwe mu rugo n’
umugore n’abana be 3 .Hashize akanya twumva urusaku rwinshi rw’ igitero kije marume
witwaga Semugeshi abwira mukuru we witwaga Benoît ati «dore rero nta bwo dufite aho
kwihisha none reka tujye munsi y’igitanda wenda ntabwo bari buhagere» ubwo binjira
munsi y’igitanda ako kanya igitero kiba kizengurutse urugo ,bamwe bafite impiri abandi
imihoro abandi bafite udufuni n’udushoka .Cyakora abo nabashije kumenya ni 3 kuko
bari barimo kubahamagara, abo ni:
1. CISHAHAYO
2. RWAHAMA
3. BIZIMUNGU
Ubwo bahise binjira mu nzu basohora ba marume uko bari 2, babahondagura amahiri
babaryamishije mu mbuga bakomeza kubahondagura. Babonye bamaze kubagira intere,
ubwo njye na na nyogokuru batwicaje ku mugunguzi iruhande rw’ikiraro cy’inka maze
babashyira mu gikoni cy’ibyatsi cyari gihari, barangije baragifunga maze bazana
ijerekani yuzuye peterori bacuruzaga bayimena hejuru ya cya gikoni maze baragitwika.
Ba marume bamaze kurembywa n’umwotsi, baturumbukamo biruka maze babirukaho.
Semugeshi bamukubita umuhoro ku gitsi yikubita hasi kubera n’igikomere yari afite
kuko yari aherutse gutemwa n’abajura bari bamuteye aho yacururizaga.
Ubwo bamaze kumuca amaguru, amaboko n’amatwi, bazana matelas yararagaho
bayimushyira hejuru maze barayitwika imuhira hejuru yomokana n’uruhu rwose.
Kuva izo saa mbiri bamusiga ahorogoma kugeza aho yapfiriye saa kumi n’ebyiri
z’umugoroba kubera gushiramo amaraso no gushya .Uko batemega Semugeshi mukuru
we Benoît yanyuze ahandi abasha kubacika ajya kwihisha.
Bamaze gutemegura Semugeshi barazamutse batwika imisambi yari imanitse mu nzu,
batwara ibintu byose byo mu nzu n’inka zari mu rwuri basangayo umwana
w’umushumba wari uziragiye barazimwambura na we aritahira kuko yari umukozi,
nyogokuru akabinginga ngo bamwice bakanga ngo kwica ako gakecuru ni ukwiteranya,
naho jye bakanga kunyica ngo ntibakica umunya Kibaya ntabwo bakira abanya Kibaya ni
abanyamahane. Hashize akanya mama aba arahageze azi ko na njye banyishe ndetse na
nyogokuru asanga turahari ariko nta kintu na kimwe dusigaranye. Ubwo tujya kureba aho
bataye Semugeshi tumushyiraho amakoma tukagumya tujya gusura ko yashizemo
umwuka kugeza ubwo yashiriyemo umwuka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko ubwo
atarashiramo umwuka yabonaga uciyeho wese akamusaba kumunogonora ahubwo
bagashyiraho amakoma.
Uko bamwe bicaga Semugeshi abandi bagiye kwa mukuru we Rutagengwa basanga
yagiye kwihisha naho abana umugore yabatwaye iwabo kuko we yari umuhutu . Ubwo
hari ku italiki ya karindwi (7). kuva icyo gihe njye na mama na barumuna banjye
ndetse na nyogokuru twabaye muri iyo nzu bari batwitse, abaturanyi bakajya baduha
icyo kurya aribo Zirabumba na Rukongori . Haciyeho nk’iminsi 3 Benoit tubona araje
na mukuru we Rutagengwa uko bari bamaze iminsi mu bwihisho, ku italiki ya 12 nko
muma saa mbiri za mugitondo, Munyehirwe aba arahageze ariwe wari umugabo
wumukobwa mama yari abereye nyina wabo ari we Mukamazimpaka Saveriya.Uwo
mugabo yari yarasezerewe mu ngabo zatsinzwe(Ex -far), asanga turi mu rugo kwa
sogokuru maze atubaza uko byagenze, turamubwira arangije adusaba ko yatujyana
iwe i Mutumba maze mama na nyogokuru baranga, nyogokuru ati “nzagwa mu rugo
rwanjye ntaguye mu rugo rw’abakwe”. Ubwo Munyehirwe abuze uko abigira yaragiye
azana n’ umugore kuko yari afite inda yenda kubyara ari kumwe n’umukobwa yari
yarahishe bitaga Nyunyu, twese adushyira hamwe muri urwo rugo kwa sogokuru ariko
akajya agenda n’imbunda ntitumenye iyo agiye tukabona agaruka mu gihe cyo mu
masaa kumi z’umugoroba .
Hashize iminsi mike, ku itariki ya 17 mata 1994 muri iyo selire ya Giteme hapfa
umugabo witwaga Birikunzira maze batumizaho abaturage bose ngo bajye guhamba
kandi ngo banatanze ituze n’abihishe bose baze intambara yarangiye, ariko bwari
uburyo bwo kugirango babone uko bamenya abasigaye bose maze babone uko
babamara. Bose bagiye guhamba na mama ndetse na ba marume babiri bari basigaye,
bagezeyo, bamaze guhamba haza intumwa izanye urwandiko ruturutse kwa
Burugumesitiri Mugiraneza ari we wari burumesitiri wa Kigarama ivuga ngo “n’inda
itaravuka muyikuremo”.
Ubwo nta kindi cyakozwe, bahise bahera ku bantu bose bari aho uko bari bavuye
mu bwihisho babaca amafaranga 1000 kuri buri muntu ngo batabica, abayafite
barayatanga abatayafite barayaguza, nyuma mama na basaza be bagaruka mu rugo
basanga twahishije no kurya birabananira . Haciye akanya twumva igitero giturutse
mu nsi y’urugo, icyindi inyuma y’urugo kwa Désire abandi bazamutse kwa Karwirungu
bose bahurira mu rugo, baradufata batwicaza ku muzi munini w’igiti cy’umuvumu
cyari ku irembo maze bazamuka no kwa Rukongori bazana Mukamurindwa Djamila
n’ abana be 5 na bo bavukaga Kibaya kwa Siridiyo ariko nyina Mukamurindwa
akaba yari umukobwa wa Rukongori kuko nabo bari bahungiye kwa sekuru, bose
barabazana babicaza hamwe natwe kuri uwo muzi w’umuvumu, bazana n’abana ba
marume uko bari 3 aribo: Murereyimana, Mbarushimana na mukuru wabo twakundaga
kwita Kecuru .
Nuko baratubwira ngo“tugiye kubica, ariko mbere yuko tubica abana b’Abanyakibaya
babanze bicare ku ruhande”,ubwo twicara ku ruhande nk’uko babitubwiye hakurikiraho
Berimfura ariwe mama ,Rutagengwa, Benoît, Mukamurindwa Djamila ,Murereyimana,
Mbarushimana, Kecuru hagaheruka abana batanu ba Djamila baravuga ngo twe abana
b’Abanyakibaya ntabwo batwica kuko ntibakira interahamwe za Kibaya. Ubwo marume
Benoit abwira Gahigi ati«mureke mbanze nsenge» arasenga , arangije abasomera
umurongo wo muribibiliya uvuga ngo “uzicisha inkota azicishwa indi” maze
Rutagengwa nawe abwira Kabera ati’Kabera twarabanye none mbabarira ubanze
unsomye kuri ako gasigara maze mukore icyo mushaka’amuha isigara yari
asigaranye, arangije ubwo Bizimungu ahita afata Benoît amukubita inkota mu byano
amanurira mu mutima , abandi baramuterura bamushyira mu ngaranti(ikimoteri) .
Kabera afata isuka ashyiraho itaka hanyuma Bizimungu akurikizaho Rutagengwa
nawe bamushyira iruhande rwa murumuna we, bakurikizaho abana be uko bari
batatu nabo babashyira iruhande rwa se barenzaho itaka .Maze bageze kuri
nyogokuru barongera banga kumwica ngo ni umukecuru kuko ngo baba
biteranya ahubwo azicwe n’agahinda k’abana be n’abuzukuru be.Ubwo Gahigi
arababwira ati’reka n’aba bagore tubareke basubize abana iwabo bazabe ariho
bagwa’ ubwo baradushorera badukubita umugenda batugeza Gahushyi maze
baratwohera uko twari abantu icumi, turagenda tugera kuri bariyeri tuhasanga
umugabo ntakibuka izina neza mu rutembero i Gatonde ,abwira mama ati’ese murajya
he ko numvise ko bose babamaze? ubwo Mukamurindwa n’abana bakomeza inzira igana
iwabo na twe na mama dukomeza inzira igana iwacu .Tugeze mu ibanga haruguru yo mu
rugo tubona mu rugo barahashenye nta kintu na kimwe kihasigaye harasigaye fondation
y’inzu gusa ,ubwo mama aratubwira ati “ubu rero tugiye kwa Nyamwirahira ari we wari
umukuru w’interahamwe maze bakore icyo bateguye” mu gihe twamanukaga nahise
numva ko nta kindi tugiye gupfa ,ndibuka nabwiye mama nti”nk’ubu icyangira akanyoni
nkaguruka nkigwira muri kiri cyuzi cy’amafi nkipfira ntishwe n’impiri”ubwo mama
yaricaye ararira na njye agahinda karanyica ndarira, ariko kubera kubura aho tujya
twaramanutse turigemura ngo batwice, tugeze ku muhanda tuhasanga bariyeri iriho
abayirinze harimo Sebaninga n’abandi ntibuka neza amazina yabo.
Nuko batujyana kwa Nyamwirahira perezida w’interahamwe atubonye adushyira mu nzu
ye, abwira umugore ngo adutekere maze umugore adutekera igitoki n’ubunyobwa, na byo
biratunanira. Nuko abwira mama ati”nta bwo nabica kuko umugabo wawe twarabanye
kandi n’urugo rwanyu rwaragendwaga ntawe mwasubizaga inyuma, none njye
ndabahisha n’ubwo hari abashaka kubica.Ubwo yadushyize mu cyumba arafunga
turaramo maze bucyeye atwiriza inyuma y’ igikoni hari umwobo bacukuyemo amatafari
barenzaho ibishogoshogo by’ ibishyimbo,bumaze kwira badusubiza muri cya
cyumba.Maze aza kumva bavuga ko bari buze kutwica maze adushyira hagati y’ibitukuru
by’ibishyimbo ashyiraho imisambi baje abinjiza mu nzu hose baratubura baragenda
.Bimaze kuba nka saa tanu z’ijoro ajya Kibaya avuye aho twari turi Nyagatovu ajya mu
rundi rugo rwa papa kureba ko hari uwasigaye maze asanga nta n’umwe bose barabiciye
kwa Munyeperi babashyira mu musarani waho munini baviduriragamo uwo mu
nzu,asanga na papa bamaze kumwica kuko ari we bishe nyuma ari mu musarani we ari
kugongereramo atarashiramo umwuka nuko abura uko yamukuramo kuko umusarani
wari utwikiriye.Ubwo aragaruka atubwira uko yasanze bimeze maze aratubwira ati
ahubwo ndabahamagarira Munyehirwe umukwe wanyu kuko we banamutinya ko ari
umusirikare aze arebe uko yabarokora. Yatumyeho Munyehirwe mu gitondo nka saa
moya yari ahageze ari na Hakiza nawe wari umugabo w’umukobwa mama yari abereye
nyina wabo baratujyana badusubiza Giteme hamwe n’umugore we na nyogokuru .Haciye
iminsi inkotanyi ziba zirateye maze Munyehirwe n’abandi bari barasezerewe hamwe mu
ngabo bajya kurwana na zo maze ziranesha,ubwo ahita aza aratujyana ajya kuduhisha aho
bita Bisenga, tumarayo iminsi 3 nyuma y’aho ahita atujyana Tanzaniya .Tugenda ijoro
ryose bucya tugeze ku cyambu cya Rushahuzi mu Butama maze banga kutwambutsa
.Uwo babonaga wese ari muremure cyangwa afite izuru rirerire bahitaga bamwica
.Bamaze kwanga kutwambutsa baduca amafaranga maganatatu(300) buri muntu maze
batwereka aho duca mu mazi iruhande rw’icyambu mu rufunzo ngo ducemo n’amaguru,
ndibuka nari mpetse murumuna wanjye nikoreye n’ibase maze nkandagira ku rufunzo
rurohama mu mazi tujyana na rwo turarohama maze abantu bafata inkoni nari mfite
badukuramo.Tugeze hakurya ubwo abandi twari kumwe bo bari bageze yo banyuze mu
bwato twakomeje kugenda n’amaguru ,tunyura mu Butama bwose butwiriraho tukiri mu
nzira maze turara hafi y’akagera.Bucyeye twambuka akagera ariko Munyehirwe ari we
udutangiye amafaranga kuko twe nta yo twari dufite kugirango twambuke .
Tugeze mu Burundi twarakomeje bwira tugeze ahantu ntakibuka neza izina ryaho ,hari
hatuye umugabo afite akazu gato k’amategura tumusaba ko yaducumbikira mu mbuga
arabitwemerera ,abaza ababyeyi ati’’ubu se mufite ibyo kugaburira abana ?’’bati’’oya nta
byo dufite ’’ abaha amasuka maze abajyana mu nsi y’urugo bakura ibijumba baraza
barateka ,maze arabwira ati’’muteke byinshi maze mubihoze mubijyane muri ayo
mabase mugende mugaburira abana ’’.Bihiye turarya ,ibigaye babishyira aho maze
bihoze babishyira mu mabase ,bucyeye dukomeza urugendo nka saa tanu tuba tugeze aho
bita i Gasange ho imodoka za HCRzakuraga abantu zibageza mu nkambi ya Tanzaniya
.Aho i Gasange twahamaze umunsi ubwo bahita batangira kuvuga ngo inkotanyi zateye
zigiye kuhagera ngo kandi nizihadusanga ziratwica. Ubwo dutangira urugendo batubwira
ngo imodoka aho zibasanga zirabatwara maze turinda tugera Ngara muri Tanzaniya nta
modoka tubonye maze abazungu baduha biscuits batwereka n’aho turara ,bucyeye
dukomeza urugendo tugera Benaco ari nka saa kumi n’imwe z’umugoroba maze turara
hanze mu nkambi hamwe n’abandi.
Bucyeye HCR iduha shitingi n’ibigori n’ibishyimbo n’amasabune n’amasafuriya nyuma
Munyehirwe atwubakira burende yo kubamo na mama na nyogokuru ,we n’umugore na
bo bubaka iyabo na wa mukobwa yari yarahishe .Hashize iminsi abandi baba barahageze
harimo na babandi batwiciye batura hafi yacu ,bakajya bica abantu buhoro buhoro
babatwara ku irimbi bakabahamba babona bamaze kwicukurira.Haciye iminsi mike
kubera imibereho twari turimo mushiki wanjye Mukandahiro arapfa ,nkajya njya gushaka
inkwi mama na we akajya guhaha icyo twarya kugira ngo tubashe kubaho kuko ibigori
byari bimaze kutunanira ,nyogokuru na we akajya gushaka ubwatsi bwo kugurisha
.Bigeze mu mwaka wa 1995 mu kwezi kwa Nyakanga bashaka kutwica maze mama ajya
kuri HCR kubera ko twari tumaze kumenya amakuru ko mu Rwanda hari bashiki banjye
tuvukana kuri papa 2 basigaye ndetse na mukuru wa mama twahise tugaruka mu Rwanda.
Tuhageze twabanye na Prodita nyuma y’iminsi mike twiyubakira burende mu isambu
yacu maze tuba ari yo twiberamo kubera ko inzu bari barayishenye,tuba turokotse
dutyo,ubwo habaho kongera gushakisha ubuzima .Kubera ko nta kintu twari dufite
abaturage twahasanze bavuye harimo umugabo witwaga Musirimu wari responsable
yakoresheje umuganda badufasha mu guhinga isambu yari yararaye.Mu mwaka wa 1996
natangiye kwiga ubwo nsubira mu mwaka wa gatatu bityo mu mwaka wa 2000 nari
ndangije amashuri abanza (primaire) mfite amanota 72 % bafatiye kuri 55% .
Banyohereza mu ishuri rya komini Kigarama (Ecole secondaire Kigarama) mpiga
icyiciro rusange (Tronc commun) mu mwaka w’amashuri 2003/2004 maze nkora
ikizamini gisoza icyiciro rusange mbona amanota 4,8 maze banyoherza kwiga mu ishuri
nderabarezi rya Zaza(GS ENP TTC Zaza).Ngeze yo niga ibihembwe bibiri gusa mu
mwaka wa kane maze bahita bandoga mara igihembwe cyose ariko Imana irandinda
ndakira maze bankorera moyenne ndimuka njya mu mwaka wa gatanu bityo umwaka
ukurikiyeho mba ngeze no mu wa gatandatu . Ariko mu kwiga kwacu tugashaka
icyaduteza imbere nk’abana barokotse genocide mu muryango twari twibumbiyemo wa
AERG nari mfitemo n’inshingano, ndi père wa famille AMIBUKIRO ndetse nshinzwe
n’imyitwarire mu muryango bityo bikadufasha kwiteza imbere no kwikura mu bwigunge
kuko bamwe bari barihebye bigatuma bagarura icyizere cyo kongera kubaho.Mu mwaka
wa 2006 mba ndangije amashuri yanjye yisumbuye njya mu buzima bwo hanze,nshaka
akazi aho nkaboneye nkoraho amezi umunani mu burezi mu karere ka Kirehe,mu
murenge wa Gahara,ku kigo cy’ amashuri abanza cya Muhero ,nigisha imibare
n’ikinyarwanda mu mwaka wa gatanu n’ uwa gatandatu .Bigeze mu kwezi kwa cumi
n’abiri ,mpabwa buruse n’ikigega cyagenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya
genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994,biranshimisha cyane maze banyohereza
kwiga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) mu mwaka wa 2008.
Imigambi yanjye rero mu myigire ni ukwiga nshyizeho umwete kandi nkatsinda ,bityo
nkateza imbere umuryango wanjye ndetse n’igihugu cyanjye kandi nkaharanira kuzamura
bagenzi banjye batagize amahirwe yo kwiga bityo na bo bakazagira amahirwe yo kugira
aho bigeza ejo hazaza ndetse nkanarwanyo ingengabitekerezo ya genocide aho iva
ikagera hose kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera haba mu Rwanda ndetse no
ku isi yose.Icyifuzo cyanjye rero ni ugukomeza amashuri kandi igihe nzaba ndi mu kazi
ako ari ko kose nzihatira guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda by’umwihariko
abarokotse kuko hari benshi bakiri mu buzima buteye agahinda kandi nkanafatanya
n’abandi bose baharanira ko genocide itazongera ukundi.Nkaba nifuza ko abanjye baba
mu mahoro kandi bakamererwa neza ,bafite umutekano ,nta hohoterwa iryo ari ryo ryose
kandi nkaba nifuza ko n’igihugu cyacu cyaba nka Paradizo gihora kirangwa n’umutekano
no kwishyira ukizana kwa buri wese.Ku ruhande rw’abishe rero ndifuza ko bakirega
bakemera icyaha ,bagasaba imbabazi abo biciye ndetse n’abanyarwanda muri rusange
bityo bakicuza bidasubirwaho kandi bakanerekana aho bashyize abo bishe
tukabashyingura mu cyubahiro bambuwe,ikndi kandi nasaba abarokotse ni umutima wo
kwihangana kuko abacu batuvuyemo tukibakeneye ariko ntitwababona,ahubwo
tugaharanira kusa ikivi basize batushe kandi nkanasaba na Leta gukomeza kurinda
abarokotse bari kwicwa uko bwije n’uko bucyeye bazira amakuru batanga muri Gacaca
ndetse no gukomeza guhana by’intangarugero abakigaragaza ingengabitekerezo ya
genocide.
KWIBUKA
Ndibuka mbere na mbere data Nsengiyumva Innocent watawe mu musarani.
Ndibuka marume Semugeshi wishwe aciwe amaguru, amaboko n’amatwi.
Ndibuka nyogokuru Mukakayonde Veronique wakundaga abuzukuru be wishwe
urw’agashinyaguro akajugunywa mu musarani n’umuhungu we.
Ndibuka data wacu wishwe na we urw’agashinyaguro agatabwa mu musarani na
nyina.
Ndibuka marume Rutagengwa wicishijwe inkota na Bizimungu amaze gusaba
uwari inshuti ye Kabera isigara maze agatabwa mu ngarani.
Ndibuka marume twakundaga kwita Benedigito wishwe amaze kubasengera no
kubasomera muri bibiliya ngo ``uzicicha inkota na we azicishwa indi’’ bagahita
bamusogota.
Ndibuka abana batatu ba marume Rutagengwa ari
bo:Murereyimana,Mbarushimana n’uwo twakundaga kwita Kecuru bishwe
basaba imbabazi ariko ntibazihabwe nk’aho hari icyaha bari bakoze maze
bagatabwa mu ngarani iruhande rwa se.
Ndibuka mukadata witwaga Mukandera watawe mu musarani wo kwa
Munyeperu akuwe kwa Makatara n’umwana yari ahetse bamumwiciye mu
mugongo.
Ndibuka mushiki wanjye twakundaga kwita Jeanne wari munini cyane bose
bamuhigira wishwe atewe igisongo mu gitsina agatabwa mu musarani wo kwa
Munyeperu.
Ndibuka barumuna be bose bishwe urw’agashinyaguro nyuma bose bagatabwa
muri uwo musarani wo kwa Munyeperu.
Ndibuka masenge witwaga Sikora wari warashatse i Karenge n’abana be bose
tutazi urwo bapfuye
Ndibuka umuryango wa Mukakayibanda mama wacu n’umugabo we Osward
n’urubyaro rwabo tutazi urwo bapfuye hakaba harasigaye abana babo batatu gusa
wari umuryango mugari.
Ndibuka umuryango w’uwo twakundaga kwita Siteriya nyirasenge wa mama
n’umuryango we wose wishwe ntihasigare n’ubara inkuru.
Ndibuka Bihigimpondo Prudence n’umugore we Mukabasomingera Esperance
n’abana babo.
Ndibuka umuryango wa Rwabuhungu n’umugore we Kanyange Helene
n’ababakomokaho bose bishwe urw’agashinyaguro bagatabwa mu ngarani, mu
kubashyingura mu cyubahiro tugasanga hejuru yabo harameze igiti cy’isombe.
Ndibuka umuryango wa Bamurebe n’urubyaro rwe ari: Rushingabigwi,
Nyirantamati, Makuza ndetse na Mugabekazi wishwe amaze gukorerwa ibya
mfura mbi(gufatwa ku ngufu) na Alufonsi nyuma bagatabwa mu musarani kwa
Munyeperu.
Ndibuka umuryango wa Munyeperu wari umukire n’urubyaro rwe rwose batawe
mu musarani wabo.
Ndibuka umuryango wa Buseruka se wa Musengamana n’abamukomokaho bose.
Ndibuka umuryango wa Siridiyo n’abamukomokaho bose .
Ndibuka umuryango wa Rwantore n’abamukomokaho bose.
Ndibuka umuryango wa Ruzibiza wose n’abamukomokaho bose by’umwihariko
umwana we twiganaga twitaga Ignace.
Ndibuka umuryango wa Albert wari umwarimu wanyigishije ari na responsible
w’ikigo.
Ndibuka Athanase wari mwarimu wanyigishije akantoza umuco no kubaha.
Ndibuka umryango wa Bisangabagabo bazina wishwe ntihasigare n’uwo kubara
inkuru n’abamukomokaho bose.
Ndibuka Ruzindana n’umuryango we wose n’abana be hakaba harasigaye
umugore wenyine.
Ndibuka umuryango wa Mukotanyi n’abana be bose by’umwihariko umwana we
twiganaga Mukantwari ndetse n’umugore we bashize bose hakaba harasigaye
nyina gusa.
Ndibuka umuryango wa Rutembezi n’abamukomokaho bose bashize hagasigara
umugore we gusa.
Ndibuka abanyarwanda bose muri rusange bazize jenoside y’abatutsi yo muri
Mata 1994.
IKIVI CYANYU TUZACYUSA